Romans 14:15 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero niba umuvandimwe wawe abangamirwa n'ibyo uriye, uba utakigenza nk'ufite urukundo. Uramenye ntugatume ibyo urya bibera umuvandimwe wawe ibyo kumurimbura, kandi Kristo yaramupfiriye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Niba rero umuvandimwe wawe atewe agahinda n’icyo uriye, ntuba ukigengwa n’urukundo. Irinde kugira icyo urya cyagusha uwo Kristu yapfiriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba mwene So aterwa agahinda n'ibyo urya, ntuba ukigendera mu rukundo. Uwo Kristo yapfiriye ntukamurimbuze ibyokurya byawe.