Romans 14:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko umuntu urya ikintu ashidikanya ko gikwiye aba yiciriye urubanza, kuko akiriye binyuranye n'ibyo umutima we umwemeza. Icyo umuntu akora cyose kinyuranye n'ibyo umutima we umwemeza kimubera icyaha.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho urya kandi agishidikanya, uwo yatsinzwe n’urubanza kuko ibyo akora biba bidaturutse ku kwemera, kandi rero icyo umuntu akoze kidaturutse ku kwemera, kiba ari icyaha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko urya ashidikanya wese aba aciriwe ho iteka kuko atabiryanye kwizera, kandi igikorwa cyose kidakoranywe kwizera kiba ari icyaha.