Romans 14:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Usanga umuntu umwe yubahiriza umunsi umwe kurusha indi, naho undi agasanga iminsi yose ari kimwe. Buri muntu agomba gukurikiza icyo umutima we umwemeza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari usumbanya umunsi umwe n’indi, hari n’ubona yose ari kimwe. Buri wese ajye akurikiza icyo umutima we wemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umuntu umwe yubaha umunsi umwe kuwurutisha iyindi, naho undi akubaha iminsi yose akayihwanya. Umuntu wese namenye adashidikanya mu mutima we.