Romans 14:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuntu wubahiriza umunsi umwe kurusha indi aba abigirira Nyagasani. N'urya byose aba abigirira Nyagasani kuko ashimira Imana. Urobanura ibyo arya na we aba abigirira Nyagasani, agashimira Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Usumbanya iminsi ayisumbanyiriza Nyagasani; uwirira ibibonetse byose, abirira Nyagasani kuko aba ashimira Imana. Utarya na we, ni Nyagasani abigirira, na we ashimira Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Urobanura umunsi awurobanura ku bw'Umwami wacu, urya arya ku bw'Umwami kuko ashima Imana, kandi utarya yanga kurya ku bw'Umwami na we agashima Imana.