Romans 15:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kwari ukugira ngo n'abatari Abayahudi baheshe Imana ikuzo kubera imbabazi yabagiriye, nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Ni cyo gituma ngusingiza mu ruhame rw'amahanga, ni na cyo gituma nzakuririmba.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Naho amahanga ahe Imana ikuzo ayishimira impuhwe zayo, nk’uko byanditswe ngo «Ni yo mpamvu nzakwamamaza mu mahanga, kandi nzasingiza izina ryawe».
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ngo abanyamahanga bahimbarize Imana imbabazi zayo nk'uko byanditswe ngo“Nzavuga ishimwe ryawe mu mahanga,Kandi nzaririmbira izina ryawe.”