Romans 16:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero abameze batyo ntibakorera Umwami wacu Kristo, ahubwo bakorera inda zabo. Bakoresha akarimi keza n'amagambo yo kuryoshyaryoshya, bakayobya abafite imitima yoroshye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bene abo ntibakorera Kristu Umwami wacu, ahubwo inda yabo, maze amagambo yabo y’uburyarya n’ubucakura akayobya imitima itagira iribi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko abameze batyo atari imbata z'Umwami wacu Kristo, ahubwo ari iz'inda zabo, kandi imitima y'abatagira uburiganya bayohesha amagambo meza n'ibyo kubanezeza.