Romans 16:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mumwakire muri Nyagasani nk'uko bikwiriye intore z'Imana, mumwunganire ku kintu cyose yabakeneraho. Erega na we yunganiye abantu benshi, nanjye ndimo!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kugira ngo mumwakire muri Nyagasani nk’uko bikwiriye abatagatifujwe, kandi ngo muzamufashe mu byo yabakeneraho byose, kuko na we yatabaye benshi, barimo jye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ngo mumwakire ku bw'Umwami wacu nk'uko bikwiriye abera, kandi mumufashe mu byo azabashakaho byose, kuko na we yafashije benshi barimo jye.