Romans 2:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Wowe uwo uri we wese wigira umucamanza w'abandi, nta cyo ufite wakwireguza. Erega igihe unegura abandi nawe uba wineguye, kubera ko ibyo bakora ari ibyo nawe ukora!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese: kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma utagira icyo kwireguza, wa muntu we ucira abandi urubanza. Ubwo ucira undi urubanza uba witsindishirije, kuko wowe umucira urubanza ukora bimwe n'ibyo akora.