Romans 2:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo ibikorwa byabo byerekana ko amategeko y'Imana yanditswe mu mitima yabo, n'imitima yabo na yo irabihamya, kimwe n'ibitekerezo byabo bibabwira biti: “Wakoze nabi”, cyangwa biti: “Wakoze neza”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bagaragaza batyo ko icyo amategeko agamije cyanditswe mu mitima yabo. N’umutimanama wabo na wo ni intangamugabo hamwe n’imitima ibarwanamo, imwe ishinja, indi irengera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bakagaragaza ko umurimo utegetswe n'amategeko wanditswe mu mitima yabo, ugahamywa n'imitima ihana ibabwiriza, igafatanya n'ibitekerezo byabo kubarega cyangwa se kubaregura.