Romans 2:29 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ahubwo Umuyahudi nyakuri arangwa n'ibiri mu mutima we, akaba yarakebwe ku mutima bigizwe na Mwuka w'Imana, bitavuye ku Mategeko yanditswe. Uwo nguwo aba adashaka gushimwa n'abantu, ahubwo ngo ashimwe n'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ahubwo Umuyahudi nyakuri ni uri we muri kami ye, n’ukugenywa nyakuri ni uk’umutima muri roho bitari mu nyandiko. Uwo ntakura ishimwe rye ku bantu, ahubwo ku Mana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo Umuyuda wo mu mutima ni we Muyuda, kandi gukebwa ko mu mutima n'umwuka kutari uk'umubiri, ni ko gukebwa nyakuri. Umeze atyo ntashimwa n'abantu, ahubwo ashimwa n'Imana.