Romans 3:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni we Imana yagennye ngo abere abantu icyiru ku bw'amaraso yabameneye babikesha kumwizera. Kwari ukwerekana ubutabera bwayo igihe yihanganiraga abantu, ntibahanire ibyaha bari barakoze mbere. No muri iki gihe yerekanye ubutabera bwayo, kugira ngo itaretse kuba intabera, igire intungane umuntu wese wizera Yezu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera, kugira ngo igaragaze ubutungane bwayo, Yo yarenze ku byaha bya kera,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni we Imana yashyizeho kuba impongano y'uwizera amaraso ye, kugira ngo yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y'icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga,