Romans 3:30 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kuko Imana ari imwe rukumbi. Abayahudi bakebwe izabagira intungane imbere yayo kuko bemeye Kristo, n'abatigeze bakebwa na bo ni uko ibonye ko bamwemeye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo ari Imana imwe, izaha uwagenywe kuba intungane abikesha ukwemera, n’utagenywe na we abikesha ukwemera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ubwo Imana ari imwe izatsindishiriza abakebwe ku bwo kwizera, n'abatakebwe na bo izabatsindishiriza ku bwo kwizera.