Romans 3:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora niba ikinyoma cyanjye gituma ukuri kw'Imana kurushaho kugaragara bikayihesha ikuzo, kuki jyewe nkigomba guhōrwa icyaha cyanjye?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara se, niba ukuri kw’Imana kurushaho kugaragara ku mpamvu y’ikinyoma cyanjye, maze Imana igahabwa ikuzo, ni uruhe rubanza rwampamya kuba umunyabyaha?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Niba ibinyoma byanjye bituma ukuri kw'Imana kurushaho kumenyekana bikayihesha icyubahiro, ni iki gituma nanjye ncirwa urubanza nk'umunyabyaha?