Romans 4:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma yaho Imana yahaye Aburahamu ikimenyetso cyo gukebwa. Kwari ukugaragaza ko yari yaramufashe nk'intungane imbere yayo, kubera ko yari yarayizeye atarakebwa. Bityo Aburahamu yabaye umubyeyi w'abizera Imana bose batakebwe, na yo ikababara nk'intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma ukugenywa yaguhaweho ikimenyetso, irango ry’ubutungane akesha ukwemera yagize ataragenywa, kugira ngo abe umubyeyi w’abemera bose batagenywe, ngo bahabwe kuba intungane,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye ahabwa ikimenyetso cyo gukebwa, kuba ikimenyetso cyo gukiranuka kwavuye kuri kwa kwizera yari afite atarakebw, a kugira ngo abe sekuruza w'abizera bose, nubwo baba batakebwe ngo na bo babone kubarwaho gukiranuka,