Romans 4:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero abizera Imana ni bo bahabwa umunani yabasezeranyije, kugira ngo babe bawuhawe ku buntu kandi ngo urubyaro rwose rwa Aburahamu rwemererwe kuwuhabwa. Urwo rubyaro ntirugizwe gusa n'abakurikiza Amategeko, rugizwe kandi n'abizera Imana kimwe n'uko Aburahamu yayizeraga. Ni we mukurambere wacu twese.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu, ari ku bw’ukwemera isezerano ryabaye ihame, ritangwa ku buntu, rigenerwa urubyaro rwose, atari abishingikirije amategeko bonyine, ahubwo ndetse n’abishingikirije ukwemera kwa Abrahamu, we mubyeyi wacu twese,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma byose biheshwa no kwizera ngo bibe iby'ubuntu, iryo sezerano ribone uko rikomerezwa urubyaro rwose. Nyamara si urw'abakomeza amategeko gusa, ahubwo ni urw'abafite kwizera kwa Aburahamu ari we sogokuruza wa twese,