Romans 4:9 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ayo mahirwe Dawidi avuga agenewe abantu bakebwe gusa, cyangwa agenewe n'abatakebwe? Nk'uko tumaze kuvuga, ukwizera kwa Aburahamu kwatumye Imana imubara nk'intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ayo mahirwe ni ay’abagenywe bonyine cyangwa ni n’ay’abatagenywe? Tuvuga ko «ukwemera kwahaye Abrahamu kuba intungane.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese ayo mahirwe yasezeranijwe abakebwe bonyine, cyangwa n'abatakebwe na bo? Ko tuvuga tuti “Kwizera kwa Aburahamu kwamuhwanirijwe no gukiranuka”?