Romans 5:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe twari tukiri abanzi b'Imana ni bwo yiyunze na twe ikoresheje urupfu rw'Umwana wayo, none rero ubwo twunzwe na yo n'urupfu rwe, tuzarushaho gukizwa no kubaho kwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, niba twariyunze n’Imana mu rupfu rw’Umwana wayo kandi nyamara twari abanzi, ubwo twiyunze, tuzarokorwa mu buzima bwe ku buryo busumbijeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo twunzwe n'Imana ku bw'urupfu rw'Umwana wayo wadupfiriye tukiri abanzi bayo, none ubwo tumaze kūngwa na yo, ntituzarushaho gukizwa ku bw'ubugingo bwe?