Romans 5:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara kuva mu gihe cya Adamu kugeza mu cya Musa, urupfu rwari rufite ubushobozi ku bantu, ndetse no ku batari barakoze icyaha gihwanye n'igicumuro cya Adamu. Adamu ni ishusho y'uwagombaga kuza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara urupfu rwaraganje kuva kuri Adamu kugera kuri Musa, ndetse no ku batakoze icyaha kingana n’icya Adamu, ari we washushanyaga Uwari ugiye kuzaza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n'abatakoze ibyaha bihwanye n'igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.