Romans 5:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora igicumuro cya Adamu nta wakigereranya n'impano Imana itanga. Ni ukuri igicumuro cy'umuntu umwe cyateje rubanda rwose urupfu. Nyamara ubuntu bw'Imana mbega ukuntu buhebuje, kimwe n'impano igabira abantu bayikesha umuntu umwe Yezu Kristo, ikarushaho gusakara muri rubanda!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko ineza ntigira ihuriro n’icyaha. Koko rero n’ubwo abenshi bapfuye bazize icyaha cy’umuntu umwe, ineza y’Imana n’ingabire y’ubuntu bw’umwe, Yezu Kristu, zasesekaye kuri benshi ku buryo busumbijeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko impano y'ubuntu bw'Imana ntigira ihuriro n'icyo gicumuro, kuko ubwo igicumuro cy'umwe cyateje abantu benshi urupfu, ni ko ubuntu bw'Imana n'impano y'ubuntu bw'umuntu umwe ari we Yesu Kristo, byarushijeho gusaga kuri benshi.