Romans 5:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Impano y'Imana kandi nta wayigereranya n'icyaha cya wa muntu umwe Adamu. Urubanza rwaje nyuma y'icyaha cy'umwe ruzanira abantu gucirwa iteka, naho impano y'Imana yatanzwe nyuma y'ibicumuro byinshi izanira abantu gutunganira Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kandi rero ingabire ntiyagereranywa n’icyaha cy’umwe: kuko icyaha cy’umwe cyaciriwe urubanza rwo gucibwa, naho impuhwe zigiriwe ibyaha byinshi, zigeza ku butungane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iherezo ry'ubwo buntu ntirigira isano n'iry'icyaha cy'uwo muntu umwe, kuko iherezo ry'icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry'iyo mpano y'ubuntu yatanzwe ku bw'ibicumuro byinshi n'ugutsindishirizwa,