Romans 6:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese ntimuzi ko iyo mwiyeguriye umuntu kugira ngo ababere Shobuja kandi mumwumvire, icyo gihe muba mwishyize mu buja bw'uwo muntu mwemeye kumvira? Byaba ari ibyaha mwiyeguriye bizabageza ku rupfu, kwaba ari ukumvira Imana bizabageza ku butungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ntimuzi ko uwo mwiyeguriye mukamubera abagaragu bamwumvira, muba mumubereye koko abagaragu bagomba kumwumvira, cyaba icyaha gishyira urupfu, kwaba ukumvira gutanga ubutungane?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z'uwo mwumvira uwo, imbata z'ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?