Romans 6:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo ndabibabwira ntanga ingero ku bisanzwe mu bantu, kubera intege nke zanyu. Nk'uko kera mwari mwaratanze ingingo z'imibiri yanyu kugira ngo zibe abaja b'ubwomanzi n'ibicumuro bibyara ibindi, na none abe ari ko muzitanga kugira ngo zibe abagaragu b'ubutungane bubageza ku buziranenge.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndavuga ku buryo bw’abantu mbitewe n’intege nke zanyu. Ubwo mwari mwareguriye imibiri yanyu gukora ibiterasoni n’ubwigomeke, noneho rero nimuyegurire ubutungane butanga ubutagatifu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ibyo mbivuze nk'umuntu ku bw'intege nke z'imibiri yanyu, kuko nk'uko mwahaga ibiteye isoni n'ubugome ingingo zanyu kuba imbata zabyo bigatuma muba abagome, abe ari ko na none muha gukiranuka ingingo zanyu kuba imbata zako kugira ngo mwezwe.