Romans 7:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, ubwo musanzwe muhugukiwe n'Amategeko ntimwabura kumva ibyo ngiye kubabwira. Mbese muyobewe ko Amategeko agenga umuntu igihe akiriho gusa?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bavandimwe muyobewe se ko umuntu agengwa n’amategeko igihe cyose akiriho? (Ndabwira abahanga mu mategeko).
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?