Romans 7:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Imana ishimirwe ko izabikora, ibinyujije kuri Yezu Kristo Umwami wacu. Noneho dore uko bingendekera: mu mutima nkurikiza Amategeko y'Imana, ariko kandi ku bwa kamere ndi inkoreragahato y'ibyaha bintegeka.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Imana ishimwe muri Yezu Kristu Umwami wacu! Naho ubundi jyewe ndasanga ndi umugaragu w’itegeko ry’Imana ku bw’umutima, n’uw’itegeko ry’icyaha ku bw’umubiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu.Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y'amategeko y'Imana, ariko muri kamere ndi imbata y'amategeko y'ibyaha.