Romans 7:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, namwe ni uko. Kuba umwe na Kristo mu rupfu rwe byatumye mupfa mu ruhande rw'Amategeko, kugira ngo mube ab'undi ari we Kristo wazutse mu bapfuye. Kwari ukugira ngo tugwize ibikorwa bishimisha Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Namwe rero, bavandimwe, mwarapfuye ku byerekeye amategeko mubikesheje umubiri wa Kristu ngo mube ab’undi, ari We wazutse mu bapfuye, kugira ngo turumbukire Imana imbuto.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw'umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab'undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.