Romans 7:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero tukigengwa na kamere yacu, irari ryo gukora ibyaha ryakangurwaga n'Amategeko, rigakora ibyaryo mu mitima yacu, rigatuma tugwiza ibikorwa bizana urupfu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, igihe twari mu cyaha, irari ryacyo ryaduteraga kwera imbuto z’urupfu, ryishingikirije itegeko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry'ibibi ryabyukijwe n'amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z'urupfu.