Romans 8:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twarakijijwe ariko hari ibyo tucyiringiye. Iyo ubonye ikintu uba utacyiringira kuzakibona. Ni nde wavuga ko yiringiye kubona ikintu kandi amaze kugishyikira?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero twarakijijwe mu bwizere; nyamara kureba ibyo wizeraga, ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera, aba acyizeye iki kindi?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko twakijijwe dufite ibyiringiro. Ariko rero ibyo umuntu yiringira iyo byabonetse, ntibiba bikiri ibyiringiro. Ni nde se wakwiringira kuzabona icyo amaze kubona?