Romans 8:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo Mwuka adusanga dufite intege nke akatwunganira. Koko ntituzi gusenga nk'uko bikwiye, ariko Mwuka ubwe adusabira ku Mana na we aniha, kandi uko aniha nta wabona uko abivuga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo, ni ko na Roho atabara intege nke zacu, kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uko ni ko n'Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,