Romans 8:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo Amategeko atashoboye bitewe n'intege nke za kamere y'umuntu, Imana yarabikoze. Yohereje Umwana wayo bwite afite kamere imeze nk'iy'abantu b'abanyabyaha, kugira ngo abe igitambo cy'ibyaha byabo. Ni ko gutsinda burundu ibyaha biri muri kamere y'umuntu,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, ikitashobokeraga amategeko kuko intege nke z’umubiri zayacogozaga, Imana yaragishoboye: igihe yohereje Umwana wayo mu mubiri usa n’uw’icyaha ngo abe igitambo cy’icyaha, yagitsindiye mu mubiri,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw'intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y'ibyaha kuba igitambo cy'ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,