Romans 8:38 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero ndemeza ko nta kizadutandukanya n'urukundo rwe, ari urupfu cyangwa ubuzima, ari abamarayika cyangwa ibinyabutware bigenga isi, ari iby'ubu cyangwa ibizaza, ari ibinyabubasha, ari ibyo mu ijuru cyangwa iby'ikuzimu, ari n'ikindi cyaremwe icyo ari cyo cyose, nta na kimwe kizabasha kudutandukanya n'urukundo rw'Imana rugaragarira muri Kristo Yezu Umwami wacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero simbishidikanya: ari urupfu, ari ubugingo, ari abamalayika, ari ibinyabubasha, ari iby’ubu, ari ibizaza, ari ibinyamaboko,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi,