Romans 9:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni bo muryango wa Isiraheli Imana yagize abana bayo, ikanabaha ku ikuzo ryayo. Yagiranye amasezerano na bo ibashinga Amategeko, ibaha kuyisenga uko ishaka kandi ibasezeranya ibyiza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ari bo Abayisraheli. Ni bo batowe, bahabwa ikuzo n’amasezerano, amategeko, imihango n’ubuhanuzi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko ari Abisirayeli, umugabane wabo ukaba uwo guhinduka abana b'Imana no guhabwa icyubahiro, n'amasezerano n'amategeko, n'imihango yo gukorera Imana.