Ruth 1:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Ruti aramusubiza ati: “Wimpatira kugusiga kugira ngo nsubire iwacu. Aho uzajya ni ho nzajya, aho uzaba ni ho nzaba. Abantu bawe bazaba abantu banjye, Imana yawe izaba Imana yanjye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Ruta aramusubiza ati «Wikomeza kumpatira kugusiga ngo nisubirire iwacu, kuko aho uzajya nzajya aho, aho uzarara nkarara aho. Igihugu cyawe kizaba icyanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Rusi aramusubiza ati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko aho uzajya ari ho nzajya, kandi aho uzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzaba ubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,