Ruth 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bowazi aramusubiza ati: “Bantekerereje ibyo wagiriye nyokobukwe byose kuva umugabo wawe yapfa. Namenye ko wasize so na nyoko uva mu gihugu cyanyu kavukire, maze wiyemeza kubana n'abantu utigeze umenya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bowozi aramusubiza ati «Bambwiye ibyawe, bantekerereza ukuntu wafashe neza nyokobukwe nyuma y’aho umugabo wawe apfiriye; bambwira n’ukuntu wasize so na nyoko, ugasiga n’igihugu cyakubyaye, ukemera kujya mu gihugu utari uzi na gato.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bowazi aramusubiza ati “Bansobanuriye neza ibyo wagiriye nyokobukwe byose uhereye aho umugabo wawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n'igihugu wavukiyemo ukaza mu bwoko utari uzi.