Ruth 2:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe cyo gufungura kigeze, Bowazi abwira Ruti ati: “Ngwino nawe ufungure. Fata igisate cy'umugati ukoze mu isupu.” Ruti yicara iruhande rw'abasaruzi, maze Bowazi amuha ku mpeke zikaranze, ararya arahaga ndetse arasigaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe cyo gufungura kigeze, Bowozi aramubwira ati «Ngwino urye umugati, maze tuguhe n’uburisho.» Nuko yicara iruhande rw’abasaruzi. Bowozi amuha umugati ukaranze, ararya arahaga, ndetse aranasigaza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino urye umutsima, ukoze intore yawe muri vino isharira.” Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.