Ruth 2:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nawomi abaza Ruti ati: “Uyu munsi wahumbye mu kwa nde? Wakoze hehe? Imana ihe umugisha uwo muntu wakugiriye neza.” Ruti abwira nyirabukwe ati: “Uyu munsi nahumbye mu murima w'umugabo witwa Bowazi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyirabukwe aramubaza ati «Wahumbye mu murima wa nde, mwana wa? Wiriwe mu kwa nde? Imana ihe umugisha uwo mugiraneza!» Ruta abwira nyirabukwe nyir’umurima yiriwe ahumbamo, ati «Niriwe mu murima w’umugabo witwa Bowozi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyirabukwe aramubaza ati “Wahumbye mu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriwe uwakwitayeho!”Asobanurira nyirabukwe nyir'umurima yakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurima nakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”