Ruth 2:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nawomi abwira Ruti umukazana we ati: “Mwana wanjye, ni byiza kujyana n'abaja ba Bowazi ugahumba aho basarura, kuko uramutse ugiye mu murima w'undi yakugirira nabi.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nawomi abwira umukazana we, ati «Nuko, mwana wanjye, jya ukomeza ujye inyuma y’abakozi be, hato utazajya no mu k’undi hakagira uhagucunaguriza.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nawomi abwira Rusi umukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murima w'undi.”