Ruth 2:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ruti agumana n'abaja ba Bowazi akajya ahumba aho bakoraga, kugeza ubwo barangije gusarura ingano zitwa bushoki n'izitwa nkungu. Ruti akomeza kubana na nyirabukwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bityo Ruta akomeza guhumba mu kwa Bowozi, akurikiye abakozi, kugeza igihe isarura ry’ingano za bushoki rirangiye, n’isarura ry’ingano zisanzwe. Akomeza kubana na nyirabukwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko akajya aguma bugufi bw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe.