Ruth 2:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yansabye uruhushya rwo kwihumbira amahundo yagiye asigara hagati y'imiba. Yahereye mu gitondo ahumba, ubu ni bwo acyugama izuba.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yanyinginze ati ’Nagira ngo nihumbire ingano, ngende ntoragura izatakaye hagati y’imiba, aho abasaruzi bavuye.’ Yaje aguma hano kuva mu gitondo; kandi kugeza n’ubu ntiyigeze aruhuka!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y'imiganda.’ Nuko araza, yahereye mu gitondo n'ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”