Ruth 3:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Ruti aryama hafi y'ibirenge bya Bowazi. Mu kabwibwi, igihe umuntu atabasha kumenya undi arabyuka, kuko Bowazi yibwiraga ati: “Bye kumenyekana ko uyu mugore yaraye hano.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umugore arara aho ku birenge bye, burinda bucya. Ariko abyuka mu ruturuturu, igihe umuntu aba ataramenya undi. Bowozi yaribwiraga ati «Hatagira umenya ko uyu mugore yaraye aha bagosorera.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igihe umuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugore yaje ku mbuga.”