Ruth 4:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bowazi ajya mu mujyi aho bakemuriraga ibibazo, arahicara. Wa mugabo Bowazi yabwiraga Ruti ko afitanye isano ya bugufi na Elimeleki, arahanyura. Bowazi aramuhamagara ati: “Yewe, ngwino hano wicare nkubwire.” Nuko uwo mugabo araza, aricara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bowozi ajya mu marembo y’umugi, aho inama yajyaga iteranira, maze arahicara. Wa mugabo wagombaga kugaruza iby’umuryango, umwe Bowozi yavugaga, aba arahanyuze. Bowozi aramuhamagara ati «Yewe mugenzi! Enda hano; ba wicaye aha.» Undi araza aricara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bowazi ajya mu marembo y'umudugudu yicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.” Arahanyura aricara.