Ruth 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo mugabo asubiza Bowazi ati: “Niba ari ibyo sinkibyemeye, kuko ntinya ko byabangamira umutungo wanjye. Uburenganzira bwanjye ndabukwihereye, jyewe sinabishobora.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko wawundi wagombaga kugaruza iby’umuryango ati «Ubwo ari uko bimeze, sinshobora kuyigura, kuko byamviramo gutakaza umugabane wanjye. Ngaho yigurire, nguhaye uburenganzira nari nyifiteho.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Wa mucunguzi aramusubiza ati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugira ngo ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendere ubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”