Song of Solomon 2:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kanuma kanjye kibera mu myobo yo mu bitare, kanuma kibera mu bwihisho bwo mu mikokwe, nyereka mu maso hawe, niyumvire akajwi kawe. Koko ijwi ryawe rinogeye ugutwi, uburanga bwawe buteye ubwuzu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kanuma kanjye kibera mu mitutu y’urutare, mu bwihisho bw’imanga, reka nirebere mu maso yawe, niyumvire n’akajwi kawe, kuko ijwi ryawe rishimishije n’uburanga bwawe bugatera ubwuzu!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Numa yanjye we, uri mu mitutu y'urutare,No mu bishumiko byo mu bihanamanga,Reka ndebe mu maso hawe,Numve n'ijwi ryawe,Kuko ijwi ryawe ari ryiza,N'uburanga bwawe bukaba buhebuje.