Song of Solomon 4:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko uri mwiza, mukundwa wanjye uri mwiza! Amaso yawe arabengerana nk'ay'inyana mu gatimba wambaye, imisatsi yawe irirabura nk'umukumbi w'ihene, ni nk'umukumbi w'ihene zimanuka umusozi wa Gileyadi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbega ukuntu uri mwiza, ncuti yanjye, mbega ukuntu uri mwiza! Amaso yawe ni nk’ay’inuma, aragaragara inyuma y’umwenda witwikiriye. Imisatsi yawe imeze nk’umukumbi w’ihene zimanuka imanga ya Gilihadi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore mukunzi wanjye we,Uri mwiza ni koko uri mwiza.Amaso yawe ameze nk'ay'inyana hagati y'imishunzi yawe,Umusatsi wawe umeze nk'umukumbi w'ihene,Ziryamye mu ibanga ry'umusozi w'i Galeyadi.