Song of Solomon 4:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mukundwa wanjye, iminwa yawe iryohera nk'ubuki, ururimi rwawe ruryohera nk'amata n'ubuki, impumuro y'imyenda yawe ni nk'iy'ibiti bya Libani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iminwa yawe, mugeni wanjye, iratemba ubuki, ururimi rwawe rutwikiriye amata n’ubuki. Imyenda yawe irahumura nka Libani.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iminwa yawe mugeni wanjye, iratonyangaho ubuki,Umutsama n'amata biri munsi y'ururimi rwawe,Kandi impumuro y'imyambaro yawe,Ni nk'impumuro y'i Lebanoni.