Song of Solomon 5:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nari nsinziriye imbonamwuko, numvise umukunzi wanjye akomanga. Nkingurira mushiki wanjye, mukundwa, nkingurira kanuma kanjye, hogoza ryanjye. Umutwe wanjye watonzeho ikime, umusatsi wanjye watohejwe n'ubukonje bwa nijoro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nari nsinziriye ariko umutima wanjye uri maso. Numvise ijwi ry’uwo nkunda, nguwo arakomanze ati «Nkingurira, muvandimwe wanjye, ncuti yanjye, kanuma kanjye, muziranenge wanjye, kuko umutwe wanjye watonzweho n’ikime, n’imisatsi yanjye yuzuye ibitonyanga by’ijoro.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nari nsinziriye,Ariko umutima wanjye uba maso,Numva ijwi ry'umukunzi wanjye akomanga aramutsa ati“Nkingurira mushiki wanjye,Mukunzi wanjye utagira inenge, numa yanjye,Kuko umutwe wanjye watonzweho n'ikime,N'umusatsi wanjye urimo ibitonyanga bya nijoro.”