Titus 1:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Erega n'ubundi umuyobozi w'Umuryango w'Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, umwepiskopi, kubera ko ari umugabuzi w’ibintu by’Imana, agomba kuba indakemwa, ntabe umwirasi n’umunyamwaga, ntabe umunywi n’indwanyi, ntabe n’umuntu ukurikiranye inyungu itanyuze mu mucyo,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk'uko bikwiriye igisonga cy'Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w'inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi,