Zechariah 1:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ntimugakurikize imigenzereze ya ba sokuruza. Nabatumagaho abahanuzi ba kera, bakababwira kureka ingeso zabo mbi n'imigenzereze yabo mibi, ariko ntibabyiteho bakanga kunyumvira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntimugakurikize abasekuruza banyu, bo abahanuzi ba kera babwiye bati ’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya: Nimuhinduke, muzinukwe imyifatire yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi’. Ariko bo ntibanyumva kandi ntibanyitaho, uwo ni Uhoraho ubivuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mwe gusa na ba sogokuruza banyu abahanuzi ba kera babwiraga baranguruye bati: Uwiteka Nyiringabo aravuga ati ‘Nimuhindukire muve mu ngeso zanyu mbi no mu byo mukora bibi’, maze ntibumve kandi nanjye ntibantege amatwi. Ni ko Uwiteka avuga.