Zechariah 1:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku itariki ya makumyabiri n'enye z'ukwezi kwa Shebati, mu mwaka wa kabiri Umwami Dariyusi ari ku ngoma, Uhoraho yahaye ubutumwa Zakariya mwene Berekiya, akaba n'umwuzukuru wa Ido. Zakariya abivuga muri aya magambo:
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyusi, ijambo ry’Uhoraho ribwirwa umuhanuzi Zakariya, mwene Berikiya, mwene Ido, kuri ubu buryo:
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku munsi wa makumyabiri n'ine wo mu kwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwitwa Shebati, mu mwaka wa kabiri wo ku ngoma ya Dariyo, ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zekariya mwene Berekiya mwene Ido umuhanuzi riti: