Zechariah 10:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara ibishushanyo musenga birababeshya, ibyo abapfumu berekwa ni ibinyoma, inzozi zabo zivuga ibitabaho, bakizeza abantu ibidafite ishingiro. Ni cyo gituma abantu babuyera, bakamera nk'intama zikeneshejwe, kubera ko zidafite umushumba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni koko, ibigirwamana byatanze ibisubizo bya nta byo, n’ibyo abapfumu bahanuye biba ibinyoma. Barotora inzozi zibeshya, bakanatanga amahumure adafashe. Ni cyo cyatumye imbaga yigendera nk’ubushyo bumerewe nabi, kuko bwabuze umushumba.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko ibishushanyo bisengwa bivuga ubusa n'abapfumu bakaragura ibinyoma, abanyenzozi bakabeshya bagahumurisha abantu ubusa, ni cyo gituma abantu bazimira nk'intama, bakababara cyane kuko batagira umwungeri.