Zechariah 10:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bazitwara nk'intwari ku rugamba, zidatinya guca mu cyondo. Kubera ko Uhoraho azaba ari kumwe na bo, bazarwana intambara, batsinde abanzi babo barwanira ku mafarasi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bazaba ari intwari, bazarwane baribata ibyondo byo mu mayira; bazatsinda kuko Uhoraho azaba ari kumwe na bo, abazaba bari ku mafarasi bazakorwe n’isoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abo bo bazamera nk'intwari ku rugamba iyo ziribatira ababisha mu byondo byo mu mayira, bazarwana kuko Uwiteka ari kumwe na bo, abagendera ku mafarashi bazamwara.